Print

Byagaragaye ko ya ndege ya Ukraine iherutse guhitana abantu 176 yarashwe na Iran

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 3029

Iyi video yafashwe na Satellite yagaragaje misile ya Iran imaze kuraswa mu kirere cy’iki gihugu hanyuma iragenda igonga ikintu mu kirere mu masaha amwe nayo iyi ndege yari imaze guhagurukaho.

Iyi Video yasohotse kuri uyu wa Kane yaje ikurikira amakuru y’abayobozi ba Canada na UK bavuze ko ubutasi bwabo bwagaragaje ko iyi ndege yarashwe na Iran.

Minisitiri w’intebe wa Canada,Justin Trudeau,yavuze ko ibiro byabo bishinzwe iperereza n’andi makuru bahawe n’inshuti zabo avuga ko iyi ndege yarashwe na Iran.Canada yaburiye abantu 63 muri iyi mpanuka y’indege.

Ibi yabihurijeho na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson wagize ati “Hari amakuru yemeza ko indege yarashwe na Iran ikoresheje misile.Ishobora kuba itarabikoze ku bushake.Turi gukorana bya hafi na Canada n’abandi bagenzi bacu bo mu mahanga.Dukeneye gukora ipererea rinyuze mu mucyo.”

Video yahawe CNN na The New York Times yagaragaje urumuri mu kirere,rugenda ruva ibumoso rugana iburyo hanyuma habaho guturika.

Trump avuga kuri iyi ndege yavuze ko atari impanuka isanzwe ahubwo ‘hari umuntu wakoze ikosa ku rundi ruhande’ ndetse yongeyeho ati “hari icyo nkeka”.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Ukrainian International Airlines (UIA) urugendo PS752 yakoze impanuka ikimara guhaguruka,ihitana abantu 176 biganjemo abanya Iran n’abanya Canada.Abanya Ukraine,Afghanistan,UK n’Abadage nabo bari muri iyi ndege.

Amakuru avuga ko abanya Iran bari bamaze kurasa ku birindiro by’ingabo za US muri Iraq babonye iyi ndege kuri Radar bikanga ko batewe niko guhita bayirasa.