Print

Gen. Kabarebe yavuze uburyo Maj. Gen. Ntawunguka Pacifique wagizwe umuyobozi wa FDLR atari bumare kabiri

Yanditwe na: Martin Munezero 10 January 2020 Yasuwe: 5114

Gen. Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa 9 Mutarama 2020 ubwo yaganiraga n’ abarimu 1623 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Rwanda. Aba barimu bose bari mu itorero riri kubera mu karere ka Nyanza mu ishuri rya Christ Roi.

Ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’ u Rwanda n’ urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi umwe mu barimu yamubajije iby’ uko yahamagaye umuyobozi wa FDLR amusaba gutaha.

Gen. Kabarebe yavuze ko yamenye ko umugore wa Maj. Gen. Ntawunguka ari umwarimu mu karere ka Rubavu, ajyayo kuko yari afite nomero ze za telefone, uwo mwarimukazi avugana n’ umugabo we arangije telefone ayihereza Gen. Kabarebe.

Yagize ati “…Baravugana arangije nti mumpe noneho, ndamubwira nti dore igihugu aho kigana wowe uri umupilote Jenoside yabaye uri mu Bufaransa, uraza ujya muri FDLR abandi bose baratashye, ba Rwarakabije baratashye, ba General Gerome baratashye, General Murenzi ubu ni brigade commander Karongi ”.

Iki kiganiro Gen. Kabarebe avuga ko yakigiranye na Maj. Gen. Ntawunguka ataragirwa umuyobozi wa FDLR kuko Gen Mudacumura yari ataricwa ndetse ngo na General Murenzi yari atarataha.

Yakomeje agira ati “Ndamubwira nti abana ba General Murenzi RDF irabarihira amashuri, kandi nibyo General Murenzi ari muri Congo aturwanya ari muri FDLR abana be RDF yabarihiraga amashuri. Umwana we w’ umuhungu yanabonye Presidential Scholarship, Tresor Mukiza, ubu mu cyumweru gishize yabonye Phd muri Microbiology ni inzobere mu byo kurwanya kanseri”.

“Ntawunguka turamubwira tuti ‘dore abana ba Murenzi turabigisha n’ abawe igihugu kiriho kirabigisha. Kuki udataha?”

Maj. Gen. Ntawunguka ngo yarasubije ati “Nkubwire ikintu kimwe General, ati ‘Njyewe nzataha mu Rwanda ari uko nta mututsi n’ umwe ukirimo’”.

Gen. Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo z’ u Rwanda, avuga ko yabwiye Ntawunguka ko niba ari kuriya atekereza atazigera ataha mu Rwanda.

Ati “Ubu rero Mudacumura apfuye Pacifique niwe wamusimbuye, ubu niwe mukuru wa FDLR ariko nawe ntari bumaze kabiri(abarimu bahise bakoma amashyi”.

Gen. Kabarebe avuga ko utaba mu mashyamba ya Congo urwanira gukora Jenoside ngo uzabeho ati “Ntabwo wabishobora”.

Gen. Kabarebe abishingiye ku mwarimu wamwigishije neza bigatuma akunda akanatsinda Icyongereza yasabye abarimu kuba abarimu beza. Yababwiye ko habaho n’ abarimu babi kuko ngo hari umwarimu wamucyashe amubuza kuririmbana n’ abandi kuko ari umunyarwanda, ngo byabaye ubwo bari muri Uganda batuma yanga kuririmba ngo kugeza n’ ubu akoma amashyi gusa ariko ntabwo ajya abumbura umunwa ngo aririmbe.

Abarimu bari mu itorero


Comments

12 January 2020

Umusaza nubwo uwomwarimu waguhemukiye wo muri uganda imana yamweretseko ntawangabanyarwanda ugiramahoro uwomuyobozi wa efudereri ahubwo uranamukunda nokumubuza ibyagiyemo akabyanga murecye uwanze kumvirase nanyina yumvirijeri tubashimiye kutubera hosicyarimwe


sezibera 10 January 2020

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.