Print

Platini yateye umugongo mugenzi we TMC

Yanditwe na: Martin Munezero 10 January 2020 Yasuwe: 5178

Benshi mu bakunzi ba Dream Boys batangiye kuvuga ko iri tsinda naryo ryaba rigeze mu marembera nyuma y’uko nta ndirimbo baheruka gusohora bayihuriyeho ndetse hakaba hari n’amakuru ari kuvugwa ko Mujyanama Claude [TMC] yaba agiye kujya kwibera muri Amerika naho Platini agasigara akora umuziki wenyine.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2020 nibwo Nemeye Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ari muri Tanzania maze ashyiraho ifoto we na Rivanny bari kumwe mu kamodoka.

Rayvanny ni umunyamuziki usanzwe ari umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo ukomeye ubarizwa muri Label ya Wasaffi WCB Record ya Diamond Platnumz.

Rayvanny agiye gukorana indirimbo na Platini mu gihe asanzwe anafitanye iyitwa ‘Got It’ na Saffi Madiba uherutse gutandukana na The Mane Music ndetse hakaba hari n’iyi aherutse gukorana na Meddy itari yajya hanze kuko bayifatiye amashusho mu Ukuboza umwaka ushize.

Rayvanny w’imyaka 27 y’amavuko yamamariye ku ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Kwetu’, ‘Mwanza’, ‘Tetema’ n’izindi nyinshi.