Print

Lionel Messi yibasiwe nyuma yo kongera kugaragara agiye kurwana n’umukinnyi ukiri muto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 4982

Muri uyu mukino wa ½ cya Super Cup waraye ubereye muri Saudi Arabia,Messi yagaragaye ari gushondana na Joao Felix birangira bagenzi babo babatandukanyije dore ko bari batangiye gukubitana imitwe.

Felix yateranye amagambo Messi ubwo binjiraga mu rwambariro igice cya mbere kirangiye,ararakara niko gushaka kurwana nawe gusa bagenzi babo bari hafi barabatandukanya.

Gerrard Pique n’abandi bakinnyi bahise bahagera ariko Luis Suarez atura umujinya uyu mwana w’imyaka 19 wiyemeje guhangana n’umunyabigwi Messi.

Mu mwaka ushize nabwo Messi yagaragaye agiye kurwana n’umukinnyi Sergio Reguillon w’imyaka 22 wakinaga muri Real Madrid.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bibasiye Messi kubera ukuntu asigaye akunda gushaka kurwana n’abakinnyi bakiri bato ndetse bataragira ubunararibonye mu mupira.

Amakuru avuga ko Messi nyuma y’umukino yatonganyije bagenzi be bakinana abahora ko bitwaye nabi mu minota 10 ya nyuma y’umukino bagatsindwamo ibitego 2 byose.