Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ishyamba uherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Yanditwe na: Ubwanditsi 17 December 2019 Yasuwe: 21

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 07/01/2020 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ishyamba n’isambu wa Semushi Anastase na Mukamudenge Verene iri mu mudugudu wa Uwintobo, akagali ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho Akarere ka Nyaruguru.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye kugira ngo hishyurwe imitungo ya Ngenzi Augustin, Kabayiza Emmanuel, Kamanzi Viateur na Gafaranga Cassien Semugeshi Anastase yangije muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Ruvusha Justin: 0784859763/0785762006.