Print

Rubavu: Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga birangira ahasize ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 3918

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 09 Mutarama, 2020 nibwo uyu mugabo n’umugore we barwaniye mu mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero muri Rubavu uyu Ntakasigaye agiye kubakiza Cyiza amutera icyuma ahasiga ubizoma.

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza,Cyiza n’umugore we Bazimaziki barwaniye mu muhanda ahagana saa mbiri z’ijoro hanyuma uyu Ntagasigaye agiye kubakiza aterwa icyuma n’umugabo ahita apfa.

Amakuru avuga ko uyu Cyiza yaje gufatirwa mu murenge wa Nyundo ashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero gusa yagaragazaga ibimenyetso by’uko yari yasinze.


Comments

Sibomana jean.baptiste 10 January 2020

Uwo mugabo wateye icyuma uwatabaye bamuhane kuko ibyo yakoze sibyo?!!!!...