Print

Beyonce yaciye ibintu kubera ifoto ishotorana yifotoje yicaye ku igare [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 9394

Uyu muhanzikazi w’imyaka 38 yifotoje iyi foto mu rwego rwo kwamamaza imyambaro ye ya adidas x IVY PARK collection.

Iyi n’ifoto yo kwamamaza yashyize hanze mbere y’uko uyu mugore amurika ubufatanye n’Adidas mu mpwera z’uyu mwaka.

Uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zose iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro dore ko akurikiranwa n’abantu basaga miliyoni 140.

Umwe mu bafana be yamwandikiye ngo “Twara igare nk’umwamikazi.”

Kompanyi ya Beyonce yafunguwe muri 2016 ayita Ivy kubera umwana we w’imfura Blue Ivy ufite imyaka 8.



Comments

majyambere 13 January 2020

Abagore n’Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira ingaruka mbi kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Ikibazo nuko abahinduka ari bake cyane.Abo nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abandi bumva ko ubuzima gusa ari ukwishimisha no gushaka ubutunzi.Gusuzugura imana ntacyo bibabwiye.