Print

Imodoka Tupac yarasiwemo yagurishijwe akayabo k’amadolari mu cyamunara [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 3232

Mu mwaka wa 1996 ubwo uyu muraperi yari avuye kureba umukino w’iteramakofe,yarasiwe mu mujyi wa Las Vegas apfa nyuma y’iminsi 6.

Iyi modoka yarasiwemo uyu muraperi wari ukiri muto yagurishijwe aka kayabo nanone mu mujyi wa Las Vegas.Tupac yarashwe atwawe n’utunganya amajwi witwa Suge Knight.Suge warokotse ubu bugizi bwa nabi we afunzwe azira kwica umugabo.

Tupac yarashwe afite imyaka 25 aho yarashwe amasasu mu gituza,mu kuboko n’ahandi bimuviramo ibikomere byatumye apfira mu bitaro.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko Tupac ashobora kuba akiri muzima ndetse atuye mu gihugu cya Malaysia.