Print

Mac Classic yakoze indirimbo ya mbere irata Basketball y’u Rwanda irimo imibyinire idasanzwe [VIDEO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 884

Nubwo umukino wa Basketball ugenda utera imbere mu Rwanda,abahanzi ntibigeze baririmba indirimbo ziwurata nkuko byagiye bigenda ku baraperi bakomeye muri Amerika ariyo mpamvu MAC Classic yabimburiye abandi gukora indirimbo isingiza uyu mukino.

Aganira n’ikinyamakuru Umuryango,Mac Classic yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko abanyarwanda bari gutera imbere muri Basketball ndetse n’abafana bakaza ku bibuga ku bwinshi ariyo mpamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ya mbere ivuga kuri uyu mukino mu Rwanda.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze ngamije gushyigikira umukino wa Basketball mu Rwanda no gutera ingabo mu bitugu,abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije.

MAC Classic yavuze ko kuba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda no ku isi uririmbye indirimbo isingiza Basketball y’u Rwanda ari ishema kuri we ndetse ngo yishimiye ko yatanze umusanzu we nk’umuhanzi mu gushyigikira Basketball y’u Rwanda.

Agashya kagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo ya mbere isingiza Basketball y’u Rwanda, n’itsinda ry’ababyinnyi bakundwa na benshi ku mikino itandukanye ya Basketball bazwi nka African Cheer Leaders n’abandi ba Urban Dance Crew.

Iyi ndirimbo yagaragayemo abakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda barimo Shyaka Olivier na Nshobozwabyosenumukiza.

Umuhanzi MAC Classic yakoze izindi ndirimbo zirimo nka Turn up, Slay Queen n’izindi.Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo we made it yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records mu gihe videwo yakozwe na Sinta&Samy.Uwayoboye imibyinire yitwa Djihad.


REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "WE MADE IT" UMUHANZI MAC CLASSIC YAHIMBIYE BASKETBALL Y’U RWANDA: