Print

Umugore wa Bobi Wine yikomye abamushinje ko ashaka kwinjira muri Politike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 4473

Barbie Kyagulanyi yahakanye yivuye inyuma ko adashaka guhagararira Kyadondo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Nyuma y’aho depite Robert Kyagulanyi Ssentamu yemeje ko azahatana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda azaba muri 2021,bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu batangiye gukwirakwiza amakuru ko n’umugore we ukunze gutazirwa “Mama Kampala” nawe ashaka kuba umudepite,ibintu byamaganwe na Barbie ku rubuga rwe rwa Facebook.

Yagize ati “Ntabwo nshishikajwe no guhatanira umwanya uwo ariwo wose mu nteko cyangwa mu buyobozi.Ibi bivugwa hasi s’ukuri.Mubyirengagize ndetse mubihe umwanya bikwiriye.