Print

Gen.Kabarebe yavuze ku ntama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda benshi bakavuga ko yari umupfumu wazo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 4511

Kuwa 9 Mutarama 2020,umwarimu witwa Appolinnaire Bizimana,yabajije Gen. Kabarebe iby’iy’intama yagaragaye mu mafoto y’inkotanyi ati “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?.

Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Hari intama ijya igaragaramo mu ifoto. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga.

Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo.”

Gen.Kabarebe yavuze ko ifoto iyi ntama yagaragayemo ari igihe abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru hanyuma iyi ntama nayo ikorana parade n’abasirikare.Yavuze ko iyi ntama yishwe n’igisasu ubwo Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo guhagarika jenoside.

Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.

Gen.Kabarebe yavuze ko aka gatama katoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.



Gen.Kabarebe yabwiye abarimu ko iriya ntama atari umupfumu wabo


Comments

B 11 January 2020

Itungo ry’ibara rimwe!!!!!