Print

Umuhanzikazi ukomeye muri Uganda yinginze Eddy Kenzo amusaba ko yamurongora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 5361

Mu minsi ishize,Eddy Kenzo yatangaje ko akeneye umukobwa bakundana bitarenze uyu mwaka ndetse agahita amugira umugore wemewe n’amategeko kugira ngo yirinde amakosa yakoze yo kwanga gushyingiranwa byemewe n’amategeko na Rema bikarangira yigendeye.

Irene Ntale wamenyekanye mu ndirimbo Guruma yakoranye na Jules Sentore,yaciriye amarenga Eddy Kenzo ko yifuza kumubera umugore aramutse abishatse cyane ko ngo nawe yabuze umugabo.

Ntale nyuma yo kumva amagambo ya Eddy Kenzo,yahise ajya kuri Twitter yandika ati “Hagire umuntu ubwira Eddy Kenzo ko ndi kumuhamagara.”

Abafana b’uyu muhanzikazi bahise basamira hejuru aya magambo,bavuga ko ashaka gukundana na Kenzo.

Mu butumwa bwari bwabanje yavuze ko yifuza umusore ufite gahunda wifuza ko bakora ubukwe cyane ko abahungu bose bakundanye ngo bamutakarije umwanya gusa.



Irene Ntale yaciriye amarenga Kenzo ko ashaka kumuhoza amarira yatewe na Rema