Print

FC Barcelona yateje impaka ndende kubera umutoza ishaka gusimbuza Ernesto Valverde

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 3944

Amakuru aravuga ko nyuma y’aho ikipe ya FC Barcelona itsindiwe na Atletico Madrid ibitego 3-2 muri Super Cup,ubuyobozi bw’iyi kipe bwahuye na Xavi Hernandez bumusaba ko yabasinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

FC Barcelona irifuza kwirukana Ernesto Valverde utagitanga umusaruro ikamusimbuza uyu mugabo wabakiniye hagati neza bikabahesha ibikombe bitagira ingano.

Nkuko AS ibitangaza,umuyobozi w’imikino wa FC Barcelona, Eric Abidal na CEO Oscar Grau baganiriye na Xavi utoza muri Qatar bagirana ikiganiro cy’amasaha 2 cyo kumuha akazi ko kuba umutoza mukuru w’iki kigugu.

Xavi naramuka yemejwe nk’umutoza mukuru wa FC Barcelona araba atsinze abarimo Ronald Koeman, Roberto Martinez na Thierry Henry bahabwaga amahirwe yo kubona aka kazi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Al-Sadd Xavi atoza,bwavuze ko aya makuru atabatungura ariko ngo ntayo bazi ndetse ngo uyu mutoza ashishikajwe no guhesha insinzi ikipe nk’ibisanzwe.

Iyi nkuru yo guha akazi Xavi yatunguye benshi mu bafana ba FC Barcelona aho bamwe bavuga ko nta bunararibonye afite bwo kuyobora iyi kipe itameze neza muri iyi minsi.




Xavi ashobora kugirwa umutoza wa FC Barcelona