Print

Byagaragaye ko inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri ’GYM’ zikorerwamo ubusambanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 12 January 2020 Yasuwe: 6811

Umuhanga mu by’imibanire y’abantu mu mujyi wa Toronto(Canada) Jessica O’Reilly, yatangaje ko ibyo ari ukuri ku bagore ndetse n’abagabo bahuye n’iryo hatirizwa mu nzu za gym. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1000 n’ikigo ExerciseBike. Cyo muri Amerika, bwagaragaje ko abagore batanu bakorewe ihatirizwa ry’imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore umwe akoranye n’abagabo 10 imyitozo ngororamubiri.

O’Reilly akomeza agira ati «Gym zikunze kuba ziri ahiherereye mu gihe umuntu yitoza, ndetse n’umuntu akwegereye mu buryo bukubangamiye biragora guhita uhunga ukava aho nta cyikubayeho »

Zimwe mu ngero zitangwa z’ibagamira abitabira imyitozo muri Gym, harimo ugukorakora umuntu mu buryo butamunyuze, kuvogera bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri w’umuntu cyangwa amagambo umuntu abwirwa amuvugaho amunenga mu buryo budashimishije. Jessica agira ati«Rimwe na rimwe ni ikintu gisa no kukubwiriza icyo gukora ndetse bakanakwegera byitwa ngo ni ubufasha barimo kuguha.

Akomeza avuga ati«Ntekerezako umuntu ushaka kugufasha by’ukuri atagakwiye gutoranya, abo gufasha cyangwa kubwira uko bikorwa, bagakwiye gufasha n’abagabo nkuko babikora ku bagore. Kugira ubucuti cyane ni ikintu cyiza rwose. Ariko ntibisobanuye kubyitwaza ngo ugere ku cyo ushaka nk’imibonano mpuzabitsina » akomeza avuga ko ahantu henshi hakunze kuba hari abatoza bafasha abantu kurusha uko umuntu utazi yaza ngo ari kugufasha.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Canada muri 2019 buvuga ko byibura umwe mu bantu b’igitsinagore batatu ahura n’abantu bafite imwitwarire yerekeza ku mibonano mpuzabitsina iyo ari mu bantu batandukanye. Icyi cyegeranyo kivuga ko ihatirizwa abagore bakunze gukorerwa muri rusange ari ;ukubwirwa amagambo bataba bifuza kumva ndetse no gukorakorwa mu buryo bubangamye.

Professor Wells umuhanga mu by’ubuzima bwo hanze mu bantu akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Toronto, avugako abagore bakunze guhura niki kibazo. Yagize ati «Abagore bakunze kuba inzirakarengane muri ibi.Turabizi ko ibikorwa byo guhatirizwa imibonano mpuzabitsina bikorwa aho abantu baba bateraniye».

Uyu muhanga muby’ubuzima akomeza avuga ko ahantu nko mu ma Gym bikunda kuhaba cyane, ugasanga bamwe mu bagabo babifata nk’ibisanzwe kubona umugore ari mu myitozo bagatangira kumubwira ko ari mwiza kandi ko yaryoshya imibonano mpuzabitsina.

Gusa umuhanga mu by’imibanire Jessica O’Reilly akomeza avuga ko abantu bagomba kubahana mu gihe bari kumwe n’abandi mu nzu z’imyitozo ngororamubiri (gym) bakamenya aho kugarukira mubyo bavuga cyangwa bakora. Agira inama abantu ko burya iyo umuntu yambaye Intuburamajwi zo mu matwi (Headphone) bigora abantu babonetse bose kumushotora.

Akomeza agira ati «Mu gihe ugiye muri gym nkeka ko uba wiyizi umubiri wawe kurusha abandi bantu, rero reka abantu kandi ukore icyakuzinduye nurangiza utahe. Dukeneye icyubahiro haba icy’umubiri w’umuntu n’ibindi bice, ibyumviro ndetse n’amahoro.»


Comments

habakubaho 12 January 2020

Nibyo koko,muli Gym ni ahantu abagore n’abakobwa bagomba kwitondera.Kimwe no kwa muganga w’abagore.Gusa birababaje kubona abantu benshi bakunda ubusambanyi kandi imana yaturemye ibitubuza.Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.