Print

Benshi bacitse ururondogoro kubera uburanga bw’abakobwa bambitswe imyenda yera y’ubuganga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2020 Yasuwe: 12976

Aba banyeshuli baheruka kwambikwa iyi myenda yera ibemerera kwinjira mu buganga tariki ya 8 Mutarama 2020,batumye benshi biganjemo abagabo bacika ururondogoro kubera uburanga bwa bamwe mu bakobwa bambitswe aya makanzu barimo Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017.

Mu butumwa bwinshi bwacaracaye ku mafoto uyu Fanique yashyize kuri Twitter bwagaragaje ubwuzu aba bakobwa bakiranwe n’abagabo aho bamwe bavugaga ko bazajya bajya kwivuza batanarwaye.

Umwe mu yagize ati “Nemeye kuzaba case of study.Undi nawe yanditse ati ” Ubu se byakumarira iki kujya duhora tuza kwivuza tutanarwaye.?”

Mu gutebya cyane umwe yagize ati ” Ndahamya ntashidikanya ko aba baganga bavura Ministeri y’uburezi igakira rwose.”

Urwenya rwo kwakira aba bakobwa rwakomereje kuri umwe wavuze ati “Tugiye kujya duhora kwa muganga nyine nta kundi", mu gihe hari uwamwunganiye ati “Njye namaze kurwara kare.”

Benshi mu bavuze ku mafoto y’aba bakobwa,batangariye uburanga bwabo ndetse ntibahisha kubabwira ko ari beza.






Comments

Rugwe 16 January 2020

twizere ko atari imyenda gusa ko n’ubumenyi mu bufite mutazatera abanyarwanda u rw’ingusho!!!!


ndikuma a gilbert 12 January 2020

Ndabona wamugani Ari uguhora tujya mu bitaro


Gilbert 12 January 2020

mwaturagiye aho bahawe akazi se tukanyarucyirayo kwivuza