Print

Madamu Jeannette Kagame yahaye inama ikomeye abashakanye yatuma bubaka umuryango mwiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2020 Yasuwe: 2586

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangarije mu biganiro byahuje abayobozi batandukanye byari bigamije gusengera igihugu, guhugurana no gushima Imana byateguwe n’umuryango, Rwanda Leaders Fellowship.

Madamu Jeannette Kagame yabajijwe uko ahuza inshingano nyinshi afite no kwita ku muryango we,asubiza ko ibanga rya mbere rimufasha ari ugufatanya n’uwo bashakanye ariwe perezida Kagame ndetse agira inama abashakanye yo gufatanya muri byose.

Yagize ati “Gufatanya n’uwo mwashakanye byoroshya byinshi, ndifuza kurema agatima abakiri bato, mukwiriye kumenya ko buri rugo rugira umwihariko.

Natwe turi abantu basanzwe, ntabwo turi ibitangaza. Ubuzima bwacu natwe ni nk’ubw’indi miryango. Ibibazo bigora indi miryango duhura nabyo. Hari abavuga bati umwe ni umutwe w’urugo undi ni umutima ariko umuntu akwiye kuba yuzuye, mukuzuzanya. Mugomba kubana muri byose no gusangira byose, mutavuga ngo abana beza ni aba se. Nta shema riri mu kumva ufite abana utita abawe kuko batitwaye neza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyo abashakanye bashyize hamwe mu gutoza indangagaciro abana babo,bagira umuryango mwiza kandi abana babo bagakurana uburere bwiza.

Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti "Kubaka umuryango muzima nk’ishingiro kamere ry’igihugu cyizima".


Comments

masozera 12 January 2020

Ibyo Madame Kagame yavuze ni byizaAriko ahantu nyamukuru abashakanye bagomba gukura ubuyobozi bwiza,ni muli bible.Urugero,bible isaba abashakanye gukundana,kwihanganirana,kubabarirana no kugirana imishyikirano.Bakirinda gucana inyuma no gupingana,kubera ko imana ishaka ko baba umwe.Abantu bose bumvira izi nama bose,nta kabuza babana neza kugeza bashaje.Turamutse twumviye imana,iyi si yaba nziza cyane,ibibi byose bikavamo,urugero intambara,akarengane,ruswa,....Ikibazo nuko agarageza kumvira imana aribo bake cyane.Abo nibo bazahabwa ubuzima bw’iteka.