Print

Zari The Boss yahishuye ukuntu yabaye umukozi wo mu rugo n’ubuzima bugoye yaciyemo benshi batazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2020 Yasuwe: 4685

Zari yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye,bwo kuba yaragerageje kuba umuririmbyi no gukora kuri televiziyo bikamunanira ariko amaherezo akaza kuba icyamamare aho yanabaye umugore wa Diamond Platnumz.

Abinyujije kuri instagram, Zari yatangaje inkuru ibabaje y’ubuzima yanyuzemo kugira ngo abone amafaranga y’ishuri no kubaho mu Bwongereza aho yigaga.

Zari yatangaje ko yabaye umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kwirihira amashuli ariko birangira imbaraga yakoresheje zibaye imfabusa kuko ibyo yize bya Cosmetology ntacyo byamumariye.

Yagize ati "Ubuzima n’ink’ umwicungo [rollercoaster] wizengurukaho ntumenya aho uzahagararira.Natangiye niga ibijyanye no gutera ibirungo abantu muri UK [cosmetology] bitagize icyo bimarira,nkabifatanya n’akazi ko mu rugo kugira ngo nishyure icumbi(Nabaye umukozi wo mu rugo mbere).Nirukanse mu ma bisi kugira ngo ngere aho nakoraga akazi ko kwakira amafaranga (cashier).Nabayeho nabi ku buryo nibazaga impamvu arinjye.Umutima wanjye washakaga ibyiza birenze.

Data yaragiye, mama wanjye yakoraga akazi k’ubudozi amanywa n’ijoro.Sinashoboraga kwihanganira kumubona ahangayitse. Sinashoboraga kwihanganira akababaro ke. Nabanaga na masenge muri UK wamfataga nk’umwana wabyawe hanze.”

Ubuzima bwa Zari bwarahindutse,ubu ni nyina w’abana 5 ndetse ni rwiyemezamirimo ukomeye hirya no hino muri Afurika.