Print

Congo yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 16 bafatiwe i Goma

Yanditwe na: Martin Munezero 13 January 2020 Yasuwe: 1847

bo banyarwanda bafatiwe mu mukwabu wakozwe muri uwo mujyi hagamijwe gufata abari mu bikorwa biteza umutekano muke muri uwo mujyi.

Ku ruhande rwa Congo, abo banyarwanda bazanywe na Meya wa Goma, Muisa Kense Timothée mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias.

Meya wa Goma yashimye icyo gikorwa, avuga ko ari uguhamya imikoranire myiza y’ibihugu bituranyee.

Ati “Turishimira imikoranire dufitanye n’u Rwanda kandi tugiye gukomeza gushakisha andi mabandi yaba abanye-Congo cyangwa abanyamahanga bateza umutekano muke mu mujyi wa Goma’’

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yashimye umubano w’ibihugu byombi, avuga ko n’u Rwanda rusanzwe ruha Congo abahakoreye ibyaha.

‘Ati “Ibihugu byombi RDC n’u Rwanda dukorana buri munsi kandi turishimira uko umubano uhagaze muri iki gihe. Abaturage ba Congo bakoreye ibyaha mu Rwanda natwe tubasubiza iwabo “.

Abanyarwanda bagaruwe mu gihugu bafashwe mu mpera z’Ukuboza hamwe n’abandi banyamahanga baba mu mujyi wa Goma mu buryo butubahirije amategeko.