Print

Amagambo atari meza Muhire Kevin yigeze gutangaza ku ikipe ya APR FC yayavuzeho

Yanditwe na: Martin Munezero 13 January 2020 Yasuwe: 3217

Uyu musore wakinnye mu Isonga akavamo yerekeza muri Rayon Sports muri 2015, akigera muri iyi kipe yigeze gutangaza ko atakinira APR FC kuko kuyijyamo biba bimeze nk’aho uba uri muri gereza.

Gusa uyu musore yaje kuvuguruza aya magambo aho avuga ko yabitewe n’ubwana bitewe n’ibyo yumvaga hanze n’aho ngo APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi ukina mu Rwanda yakwifuza gukinira.

Yagize ati“ibyo navuga ko byari iby’ubwana, hari igihe wumva ibintu bitewe n’imyaka urimo ukabifata nk’ukuri ariko siko kuri biriya navuze byari ubwana.”

Muhire Kevin yakuriye i Gikondo mu bana ba Santos, yahavuye ajya mu Isonga FA, yaje gutandukana n’iri rerero muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports nayo yavuyemo mu mpera za 2018 yerekeza mu Misiri ubu akina mu ikipe ya Misr Lel Makkasa.