Print

Abafana ba Real Madrid basabiye ikintu gikomeye umukinnyi Valverde wahawe umutuku bagatwara igikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 7409

Abafana ba Real Madrid bishimiye ubwenge uyu musore yagize kuko uyu rutahizamu yari agiye gutsinda igitego cyari gutuma Real Madrid ibura igikombe cya Super Cup ariko ashyirwa hasi na Valverde.

Aba bafana basabye ko uyu musore muto yubakirwa igishushanyo cye [statue] ku kibuga Santiago Bernabeu ibintu bitarakorewe ibihangange byose byakiniye Real Madrid birimo Zidane,Cristiano Ronaldo n’abandi benshi.

Real Madrid ikimara kurokoka iki gitego yari igiye gutsindwa na Atletico Madrid mu minota mibi yahise itwara Super Cup itsinze kuri penaliti 4-1.

Nyuma yo gukora iri kosa ryatumye ahabwa umutuku,Valverde yasabye imbabazi Morata ati “Ndasaba imbabazi Morata.Ndabizi ko ibyo nakoze atari byiza ariko nta yandi mahitamo nari mfite.”

Bamwe mu bafana ba Real Madrid bagiye kuri Twitter basaba ko ubuyobozi bwakubakira uyu musore igishushanyo ku kibuga Bernabeu kuko ngo iki gikorwa cy’ubutwariyaraye akoze kidasanzwe.

Umwe yagize ati "Mwubakire igishushanyo Valverde inyuma ya Bernabeu."Benshi mu bafana bahise bashyigikira iki gitekerezo bandika ubutumwa bumusabira iyi ngororano.

Benshi bishimiye ko uyu musore muto yemeye guhabwa umutuku ariko ikipe ye igatwara igikombe ariyo mpamvu bamusabiye kumukorera statue gusa nawe yabyungukiyemo kuko yaje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.



Umutuku Valverde yahawe wafashije Real Madrid gutwara igikombe