Print

Biragoye gukina n’ikipe ifite ibintu byose-Masudi Djuma avuga kuri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 3076

Masudi wagiye agaragaza rimwe na rimwe kutishimira imisifurire ku mukino w’ejo iyi kipe ye yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1,yavuze ko bigoye gutsinda APR FC ifite ibintu byose.Yanahawe n’ikarita y’umuhondo kubera imyitwarire ye.

Yagize ati “Twaje dufite gahunda yo gutsinda cyangwa kunganya.Birangiye dutsinzwe,iyo umukino urangiye uba wabaye amateka.Biragoye gukina n’ikipe ifite ibintu byose.dufite gahunda yo gushaka amanota 5 muri iyi mikino dufite irimo uwa AS Kigali,Rayon Sports na APR FC gusa 3 aragiye ubu dusigaje 6.”

Umunyamakuru wa Radio Flash yabajije Masudi niba APR FC ifite ibintu byose n’abasifuzi amusubiza ko ataribyo yashakaga kuvuga ariko yongera gushimangira ko iyi kipe ifite ibintu byose kugira ngo itsinde buri kipe.

Masudi Djuma yavuze ko yishimiye ko hari impinduka zigaragara muri Bugesera FC ndetse agiye gukora cyane kugira ngo iyi kipe ikomeze kwitwara neza aho yashimangiye ko bagiye kongeramo abakinnyi barimo n’usimbura Tchabalala ugiye kugenda.


Comments

KAKULE 13 January 2020

Wari waratinze kuvuga ubusa....Djuma Masudi


Kamayirese 13 January 2020

Nk’umukozi agomba gutranga impamvu zatuma arengera umugati we... nonese atavuze uko yavuga iki kindi? usibye na Bugesera na Gasenyi APR FC yayitsinze itarebye no mwizamu..