Print

Papa Benedict XVI yanenze mugenzi we Papa Francis wamusimbuye kubera icyemezo aherutse gufata

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 2972

Ibi Papa Benedict yabyanditse mu gitabo yafatanyije na Karidinali Robert Sarah.

Byabaye nko gusubiza ku mwanzuro wo kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon muri Amerika y’Epfo.

Papa Benedict weguye ku mirimo mu 2013, yavuze ko atakomeza guceceka kuri iki kibazo.

Mu gitabo cye, yavuze ko kudashyingirwa ari igikorwa kimaze imyaka amagana muri Kiriziya, gifite "igisobanuro gikomeye" kuko gituma abihaye Imana bibanda gusa ku kazi kabo.

Uyu mukambwe ubu w’imyaka 92 yanditse ko "bigaragara ko bidashoboka gukora imihamagaro yombi (ubusaseridoti no gushyingirwa) icya rimwe".

Ni imbonekarimwe kuri Papa Benedict, wabaye umupapa wa mbere weguye ku mirimo kuva mu myaka 600 ishize, kugira icyo avuga ku mategeko ya kiriziya kuva yeguye.

Vatican ntacyo iratangaza ku byavuzwe muri iki gitabo kiza kumurikwa kuri uyu wa mbere.

Abakurikiranira hafi iby’i Vatican bavuze ko batangajwe n’ibyo Benedict yatangaje kuko binyuranyije n’amabwiriza asanzweho.

Umuhanga muri Tewolojiya Massimo Faggioli yanditse kuri Twitter ko ibyo Benedict XVI yakoze ari ukunyuranya n’ibyo yemeye.

Ibi bigendanye no kuba Bwana Benedict igihe yeguraga ku mirimo yarasezeranye "kuguma kure y’akarubanda", avuga ko yari afite ibibazo by’ubuzima.

Gusa nyuma yagiye yongera kugaragara mu nyandiko, ibitabo ndetse n’ibiganiro n’abanyamakuru.

Hari abandi bagaragaje ko bashyigikiye ibivugwa na Benedict XVI.

Inkuru ya BBC


Comments

mugabo 13 January 2020

Ariko abapadiri ni abantu nk’abandi kandi nta kintu na kimwe dusanga muli bibiliya kibabuza kurongora.
Petero bavuga ko ariwe papa wa mbere,bible ivuga ko yari afite umugore.Rwose byaba byiza amadini agendeye kuli bibiliya aho kugendera ku nyigisho zayo bwite,rimwe na rimwe zitandukanye n’ibyo bible ivuga.Kutarongora,bituma abapadiri benshi bajya mu busambanyi kandi ari icyaha.Tekereza gukiza abantu ibyaha kandi nawe ubikora.Ntabwo byashoboka.