Print

U Burundi burakira inama yo gutegura itegeko nshinga rya EAC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 1392

Ibi bigamije gushyira mu bikorwa imwe mu ntego enye za EAC yo; kuba igihugu kimwe gufite ubutegetsi bumwe bwa politiki na guverinoma.

EAC ivuga ko kuva ejo kuwa kabiri kugeza kuwa mbere utaha izo nzobere zizakorana hagati yazo ndetse zikumva n’abaturage b’i Bujumbura, Gitega, Ngozi na Makamba ku bikwiye kuba bigize iryo tegeko nshinga.

Ntibiramenyekana neza niba u Rwanda ruzohereza abaruhagarariye muri iki gikorwa.

U Burundi n’u Rwanda kuva byagirana amakimbirane mu 2015 impande zombi ntizikunze kwitabira ibikorwa rusange bihuriyeho bibera mu kindi gihugu.

Itsinda ry’inzobere 18 zitegura iryo tegeko nshinga rya EAC riyobowe na Dr. Benjamin Odoki, ’Chief justice’ wa Uganda nk’uko bivugwa na Amb. Liberat Mfumukeko umunyamabanga mukuru wa EAC.

Igikorwa cya mbere nk’iki cy’iri tsinda cyabereye Muri Uganda mu kwezi kwa 11/2018, hari nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC ya 2017 bemeje ko gutegura itegeko nshinga rimwe bitangira.

Izindi ngingo eshatu z’ubumwe bwa EAC harimo; gushyiraho ifaranga rimwe, guhuza imipaka no kuba isoko rimwe mu bwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu, ibintu, akazi na serivisi.

Abaturage b’ibihugu bigize EAC baracyinubira ko hakiriho ibisabwa bifatwa nk’amananiza mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu no kubona akazi mu kindi gihugu cya EAC nubwo amasezerano abivanaho yasinywe mu kwezi kwa mbere mu 2010.

Guhuza ubutegetsi, ifaranga rimwe no kugira itegeko nshinga rimwe bamwe bibaza uko bishoboka mu gihe hakiri amakimbirane ya politiki cyangwa ubukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Biteganyijwe ko kuwa gatatu Perezida Pierre Nkurunziza azatangiza ku mugaragaro imirimo yo gutegura itegeko nshinga rimwe rya EAC mu Burundi nk’uko biri mu itangazo ry’uyu muryango.

Inkuru ya BBC