Print

Umugore washyingiranywe n’umuzungu w’umunyamerika yagarutse iwabo gusura umuryango we bamuroga ibisazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 19149

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,uyu mugore yakuyemo imyenda yose agenda abyina mu muhanda yambaye ubusa.

Abo mu muryango we bavuze ko yari amaze iminsi 4 ageze muri iki gihugu cy’amavuko ariko ngo abanyeshyari bamuroze kugira ngo atazasubirana n’umugabo we.

Aba bakomeje bavuga ko uyu mugore utavuzwe amazina yatererejwe amarozi n’abatamwifurizaga gukomeza gutera imbere.

Abafashe aya mashusho bivugwa ko ari abagore bari kumwe,bagawe cyane na benshi kuko aho kugira ngo bafashe uyu mugore guhisha imyanya y’ibanga,bamufashe amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.




Comments

14 January 2020

Manawe tabara kuko niwowe ushobora byose ukize uyo muvandime burya disi ntaho ishyari ritaba 🤔🤔🤔🤔🤔


umufasha 14 January 2020

nuko abanyafurika twiberaho rwose,Imana yo mu ijuru imurengere imukize sekibi.