Print

FC Barcelona yirukanye umutoza wayo Valverde ihita imusimbuza undi utazwi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2020 Yasuwe: 2457

Ernesto Valverde wari umaze imyaka 2 n’igice atoza FC Barcelona yirukanwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri azira umusaruro mubi ahita asimbuzwa uwitwa Quique Setien wigeze gutoza Real Betis.

Nubwa mbere mu myaka 17 ikipe ya FC Barcelona yirukanye umutoza mu mwaka w’imikino hagati.Uyu Setien wahawe akazi ko gutoza Barcelona n’umugabo w’imyaka 61 washakwaga na Watford mu Ukuboza umwaka ushize.

FC Barcelona yatangaje ko yifuza gushimira Valverde kubera umuhati we ndetse no gukunda akazi byamuranze muri iyi kipe.

Ibinyujije kuri Twitter,FC Barcelona yagize iti “Twemeranyije na Ernesto Valverde gusesa amasezerano ye nk’umutoza mukuru.Warakoze kuri buri kimwe Ernesto.Amahirwe masa mu gihe kizaza.”

Mu minsi ishize,Valverde yavugirijwe induru n’abafana nyuma yo gusezererwa na Atletico Madrid muri Super cup bituma benshi bavuga ko akazi ke kari mu mazi abira.

Valverde w’imyaka 55 yagombaga gusimbuzwa Xavi cyangwa Mauricio Pochettino gusa byarangiye Setien ariwe uhawe akazi.Uyu mutoza arerekwa abafana kuri uyu wa kabiri aho yahawe amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

Umutoza Valverde muri FC Barcelona yatwaye ibikombe birimo La Liga 2 (2017-18, 2018-19), Copa del Rey (2017-18) na Spanish Super Cup (2018).




Umutoza mushya wa FC Barcelona Quique Setien