Print

Nyarugenge: Umugore yahindutse umugabo nyuma y’igihe arongowe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2020 Yasuwe: 18956

Abagore baturanye n’uyu mugore w’uyu mumotari yavuga ko ku manywa babaga bari kumwe ndetse ngo nk’abagore bahuriraga mu kagoroba k’ababyeyi n’andi mahuriro y’abagore ariko bitangaje ukuntu yari umugabo ubihishemo.

Benshi barabyita amajyini n’ibindi ariko nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi TV abitangaza,umugabo w’uyu mugore waje guhinduka umugabo ngo ntiyari yarigeze abona amabere y’umugore we ndetse ngo niyo babaga bagiye gutera akabariro bazimyaga amatara ndetse bakanakinga amadirisha neza kugira ngo hataza urumuri.

Umwe mu bagore babanaga n’uyu mu gipangu yabwiye iki kinyamakuru ati “Umuntu twabanaga mu gipangu tuzi ko ari umubyeyi mugenzi wacu,akajya akenyera igitenge n’amabere tukayabona.Duhahana dusangira n’abana bacu akabaterura tukabona ari mugenzi wacu.

Nyuma ariko kubera imbaraga z’Imana umugabo akajya ajya gusenga ikamubwira iti ntabwo ubana n’umuntu ahubwo ubana n’umudayimoni,umugabo ntabyumve.Imana ikabimubwira ntabyumve.Niba imbaraga ze zaraganyutse,yatangiye gushwana n’umugabo akamubwira ati ndashaka kwigendera,umugabo akibaza ati “uyu mugore bimeze bite?.Umugabo yajya kumukora ku mabere ati “Oya birabujijwe.”Nijoro iyo umugabo yabaga agiye kureba kuri gahunda,umugore yafataga isume agashyira ku idirisha ngo urumuri ntirugaragare.”

Uyu mugore yavuze ko ngo uyu mugore wahindutse umugabo yakoraga neza gahunda nk’iz’abandi ndetse ngo yababwiye ko atwite bamusezeranya kuzamufasha muri byose ariko ngo rimwe inda bayibonaga ubundi bakayibura.

Uyu mugabo ngo yakomeje gahunda yo gusenga Imana ikamuhishurira byinshi kugeza ubwo yamubwiye ko taliki 05 azapfa hanyuma taliki ya 04 uyu mugore yamuhaye uburozi bituma mu gitondo bahamagaza ubuyobozi ngo batandukane ariko ngo uyu mugore nta Ndangamuntu yari afite ndetse ngo mu minsi ishize yari yaramusabye ko bajya kwipimisha bahageze yerekana icyangombwa cyanditseho Innocent kandi ngo yarabwiye ngo yitwa Iradukunda Liza.Abaganga babirukanye bamubwira ko ngo yaje gupimisha umugabo mugenzi we.

Kugira ngo avumburwe ko uyu mugore ari umugabo ngo aba bayobozi bagiye ku kagari uyu mugabo asaba umugore gukuramo akareba ko afite amabere barebye basanga ngo yambaraga isutiya agatsindagiramo amasogisi ngo igituza kibyimbe.

Umugabo ngo yabonye ibibaye ahita yikubita hasi ata ubwenge abanyerondo nabo bamusaba gukuramo indi myenda barebye basanga n’umugabo.Uyu mugabo ngo yahoraga yiyogosha kugira ngo abantu batabona ko afite ubwanwa.

Uyu mugabo yabajijwe n’abayobozi ba gisirikare niba yarateraga akabariro nk’ibisanzwe avuga ko ngo nta mugore wamuryohereje nkawe.Abayobozi ba gisirikare bahise bamukoraho iperereza ariko ngo ntabwo yafunzwe.

Umubyeyi witwa Imenyabayo Patience wakodeshaga uyu mugabo n’umugabo wihinduye umugore yavuze ko aya makuru ari ukuri bamaze igihe babana baziko ari umugore ariko nyuma baje kumutahura mu buryo butangaje.

Ati "Baje gushaka inzu turayibaha nabonaga ari umugore n’umugabo.Yirirwanaga n’abandi bagore ariko akipfuka hose agasigaza amaso gusa n’umunwa ho gatoya.Yari mu matsinda y’abagore,yasohokanaga n’umugabo we akenyeye igitenge n’isakoshi.Ntabwo yari umuyisilamu yatubwiraga ko kwipfuka gutyo ari uko ngo bamuroze atoboka amatama kandi abeshya.

Bukeye umugabo yagiye gusenga baramubwira ko atabana n’umugore abana n’ijyini.Yajyaga ahindura Sim Card agahamagara umugabo yahinduye ijwi akavuga ko ari nyirabukwe uba muri Cameroon azajya abafasha."

Uyunyirurugo yavuze ko aba bombi bagiranye ibibazo baramwitabaza umugabo amubwira ko atazi amabere ye,nuko asaba uyu mugabo wigize umugore ko yakuramo akamwereka ko afite amabere undi ngo arabyanga.

Yavuze ko yabonye ko uyu mugabo wigize umugore yabonaga umwana atera mu nda ndetse ngo yari yababwiye ko azabyara kuwa 17 z’uku kwezi.

Umugabo yagiye gushaka abavandimwe be babwira uyu mugore we wiyoberanyije ngo akuremo imyenda azane ibyangombwa yerekana mitiweli iriho izina ry’umugabo avuga ko se yibeshye yandikaho izina ry’abagabo.

Uyu mugabo we n’umugabo nyiri igipangu baketse ko uyu ari inyeshyamba bamujyana ku kagari,ategekwa gukuramo imyenda ku ngufu,ngo babona amasogisi araguye,ndetse ngo babona byose n’umugabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wigize umugore yari amaze imyaka irenga 2 abana n’uyu mumotari ariko ngo yahoraga yipfutse mu maso ndetse ngo yabaga mu matsinda y’abagore arimo iyitwa gikuriro n’ayandi.Aho bari bakodesheje bari bahamaze amezi 7.

Ku murongo wa Telefoni uyu mugabo wabana na mugenzi wigize umugore yavuze ko ibyo abaturage bavuze aribyo mugenzi we yakoranaga n’imyuka mibi ariyo mpamvu atamenye ko ari umugabo.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yari yaramwimye ibyangombwa ndetse ngo atigeze amenya na rimwe ko ari umugabo mu gihe bari bamaranye.


Comments

Kany Amisi 14 January 2020

Tree Ima a nitabare tugeze mu ibihe bya nyuma koko. Mbere na mbere mbanje kwihanganisha uriya mumotari yahuye nuruva gusenga ariko na none ashimire Imana kuba iyo dayimoni itaranwishe.
Satani afite imbaraga koko kubona iyo jini yiyoberanya mu myambaro abagore babana mugipangu ntibarabukwe? Cyangwa umugabo we?
Ese mwatubwira umumotari yacyuye indaya ayivanye mu kabyiniro cyangwa yararambajgije b isanzwe? Mana tabara uwo mumotari ariko ndumva akwiriye no kuvurwa ihahamuka?


14 January 2020

HUMMM!!! NI AKUMIRO GUSA.