Print

Inzige nyinshi zirunze ku ndege ya Ethiopian Airlines abapilote barahuma bayigusha igitaraganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2020 Yasuwe: 5764

Abapilote biteguraga kugusha iyi ndege ya Ethiopian Airlines ku kibuga cy’indege cya Dire Dawa muri Ethiopia ubwo yari ivuye muri Djibouti kuwa kane bahuye n’inzige nyinshi cyane zirunda kuri moteri no ku kizuru cy’indege bituma bananirwa kureba birangira bahisemo guhagarara igitaraganya ku kindi kibuga.

Abapilote bavuze ko bakoze ibishoboka ngo bahanagure ikizuru cy’indege bakoresheje uburyo bwabugenewe birananirana bituma bafata uyu mwanzuro.

Nyuma y’iminota 30 iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa aho itari yateganyije kugwa.

Muri iki gihe aka gace k’uburasirazuba bwa Afurika kugarijwe n’icyorezo cy’inzige kitabayeho kuva mu myaka 25 ishize, zimaze kwangiza ibihingwa byinshi.

Ikivunge cy’izi nzige gishobora kuva kuri kilometero kare imwe kugera ku magana.Kilometero kare imwe y’inzige ishobora kubamo izisaga miliyoni 40 nk’uko bivugwa na FAO.

Ikinyamakuru Aeronews Global cyerekanye ifoto y’ikizuru cy’iriya ndege cyapfiriyeho inzige nyinshi.


Inzige nyinshi zikomeje kwangiza imyaka myinshi mu bihugu birimo Ethiopia

Inkuru ya BBC