Print

APR FC yabonye umufatanyabikorwa ugiye kuyishoramo akayabo mu myaka 4 iri imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2020 Yasuwe: 6496

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funcub abitangaza,AZAM Group yari imaze iminsi iri mu biganiro na APR FC na Kiyovu Sport ndetse ngo barasinyana amasezerano y’imyaka 4 na APR FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre yahaye iki kinyamakuru, yemeje ko ibiganiro byamaze kurangira barasinya amasezerano ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Ati “ Kumvikana byamaze kurangira nta kindi gisigaye no gusinya amasezerano turaza kubikora kuri uyu wa gatatu ku cyicaro gikuru cya AZAM, ubwo muzamenye ibindi byinshi biyarimo.

Ni amasezerano y’imyaka 4 turagirana n’uru ruganda, guhera mu mpera z’iki cyumweru tuzaba twambaye AZAM ku myambaro ya APR FC."

AZAM Group izajya yamamaza ibikorwa byayo ku mwambaro wa APR FC mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, ikazajya inamamaza ku kibuga aho APR FC yakiniye, inahacuruze ibikorwa byayo bitandukanye.

AZAM yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone na Kiyovu Sports.


Comments

KAKULE 14 January 2020

AZAM rwose ihisemo neza. ndahamya ntashidikanya ko uyu mushoramari nawe azabyungukiramo kuko AZAM ifite products nyinshi kandi nziza zifuzwa naburi muntu. atari babandi banywaaaaaaaaaaaaa gusa