Print

RURA yatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi byazamuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2020 Yasuwe: 4222

Nkuko RURA yabitangaje, ku ngo ibiciro biri mu byiciro bitatu. Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abafite ubushobozi buke bakoresha kilowatt ku isaha (kWh) hagati ya 0-15. Kuri aba, igiciro gisanzwe kuri 89 Frw kuri Kwh ndetse nta cyahindutse.

Ikindi cyiciro ni abakoresha kWh hagati ya 15-50, igiciro cyavuye ku 182 Frw kuri kWh kigezwa kuri 212 Frw n’abakoresha hagati ya Kwh zitarenze 50 cyavuye kuri 210 Frw kigera kuri 249 Frw.

Ku nyubako zidatuwemo, abakoresha Kwh zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kuri Kwh kigera kuri 227 Frw naho abakoresha kWh zirenze ijana igiciro cyavuye kuri 222 Frw kuri kWh kigera kuri 255 Frw.

Ku nganda z’amazi, igiciro cyagumye ku 126 Frw kuri kWh, bidahindura ibiciro by’amazi.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko ibi biciro byazamuwe hagamijwe kongerera EUCL ubushobozi bwo kwihaza mu kwagura no kubungabunga umuyoboro mugari, ndetse no kugera ku ntego zayo z’ishoramari rigamije gutanga serivise inoze y’umuriro w’amashanyarazi hamwe n’indi mirimo ijyanye nawo.

Mu Rwanda hose, ingo zifite amashanyarazi ni miliyoni 1.4, aho ibihumbi 400 zikoresha akomoka ku zindi ngufu kimwe n’ingomero nto.eta yihaye intego y’uko kugeza muri 2024 ingo zose zizaba zifite amashanyarazi.