Print

Umusirikare mwiza aritegura-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 690

Nshuti ya NEMI,

Abakristo bari ku rugamba rw’umwuka,turwana n’umubiri ndetse n’isi idushuka na satani ugerageza kudutwaraho iminyago.

Umusirikare mwiza akeneye kumva ubutumwa bwe atabwumva akazakora amakosa yamugusha ku mwanzi.

Mu gihe cy’ubuzima bw’umusirikare w’ umukristo,Imana izahindura amabwiriza yayo imuhe agendanye n’urugamba agezemo ariko abarwanyi ubutumwa bwabo ntibuhinduka,kugera aho urugamba rurangiriye bafite ubuhamya bwe bwuzuye.

Mu yandi magambo ikintu cya mbere cy’ingenzi ku mwizera n’ukwirinda ,amakosa,ibigeragezo akamenya ukuri.

Ikibabaje,abizera benshi bamenya igikenewe barakererewe ngo bihagarareho igihe barimo kurebera hamwe ku bitero shuma umwanzi abatera mu ibanga hamwe n’inyeshyamba,kandi ibyo bibera mu matorero.

Abantu bafite ibitekerezo bishya byungura n’amagambo meza barinjira ndetse bakanyanyagiza ukuri kw’igice abasirikare batiteguye bakamiragura ubwo burozi kugeza igihe kwizera kwabo gushize ndetse n’ubuhamya bwabo bugapfa.

Ikintu gica intege umusirikare ni ukubura imyiteguro y’ubutumwa ,umwe ntashobora guhagarara nta ntwaro imbere y’umwanzi ngo amuhuze .

Mu biganza byacu duteruyemo intwaro (Bibiliya)

Buri kintu abasirikare b’Imana bagomba kumenya kiri muri icyo gitabo ariko tugomba kugisoma tukakiga ndetse tugatekereza ku mabwiriza yayo yo gukoresha iyo ntwaro neza (abefeso 6:13-27)

Ntuzigere usuzugura umwanzi,ntushobora guhunga intambara z’umwuka zateye mu matorero ,mu rugo rwawe ,mu mubiri wawe ndetse no mu ntekerezo.Iga Bibiliya kugira ngo ugire ukuri n’ubwenge bwo kwihagararaho noneho uzashobora kuzuza ubutumwa ndetse no guhura na komanda Yesu Kristo mu butsinzi.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsap


Comments

matabaro 15 January 2020

Urakoze pastor kuduha ijambo.Ariko tuge twibuka ko urugamba rwacu atari urw’amasasu ahubwo ari urwo turwanisha bibiriya.Tuyirwanisha tubwira abantu ijambo ry’Imana.Niwo murimo Yesu yahaye abakristu kandi ababuza kwivanga mu byisi.Ese wumvira iyo nama cyangwa wifatanya n’abisi?Niba ariko bimeze,hinduka.Kwitwa umurokore ntabwo ari izina gusa,ahubwo bisobanura kudakora iby’abisi bakora,Imana itubuza.