Print

Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye yishe umwarimu we amusogose icyuma yavanye iwabo

Yanditwe na: Martin Munezero 15 January 2020 Yasuwe: 3677

Minisitiri w’uburezi Nalova Lyonga wari mu rugendo rw’akazi yumvise iyi nkuru yahise ahindura icyerekezo ajya kuri iri shuri kumenya neza ibyabaye nk’uko umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru i Yaoundé abivuga.

Madamu Lyonga ati: "Hari abavuga ko yamwicishije ’compas’ (agakoresho gasongoye k’ishuri), abandi bavuga ko yari afite icyuma kuko yari yabiteguye mu cyumweru gishize.

"Ubu rero iperereza riri gukorwa, umwarimu ntabwo yakwicwa atyo, tugomba kumenya impamvu yishwe".

Abigana n’uyu musore wishe mwarimu we babwiye BBC ko yamuteye icyuma inshuro ebyiri mu gituza ubwo mwarimu yageragezaga kumuhana.

Uyu mwarimu Maurice Njoni Tchakounte yari umaze amezi abiri atangiye gukora kuri iri shuri.

Nyuma y’amasaha macye asagariwe yapfiriye ku bitaro kaminuza i Yaoundé.

Abarimu banenga ko ibikorwa byo kubasagarira bikorwa n’abanyeshuri biri kwiyongera.

Minisitiri Lyonga ibi ntabishimangira ariko avuga ko mu mashuri no muri sosiyete hari ikibazo.

Ati: "Uyu munyeshuri ntabwo yasanze icyuma mu ishuri, yakivanye iwabo. Rero dufite ikibazo, iyo ishuri rihannye umunyeshuri ababyeyi baraza bakihaniza abarimu.

"Aho gushaka impamvu umwana afite ikibazo bareba mwarimu kugeza ubwo abarimu bumva aribo bafite ikibazo, ariko sibo bafite ikibazo ahubwo bari kugerageza gushyira abana ku murongo".

Umunyeshuri uregwa kwica mwarimu we ubu afunzwe na polisi mu gihe hakorwa iperereza.

Inkuru ya BBC