Aha Byiringiro Lague yarari kwishimira igitego
Mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA uyu rutahizamu yaje kuba asobanura byinshi abakunzi be bafitiye amatsiko ku buzima bwe ndetse n’ibijyanye n’umupira w’amaguru nkuko muza kubisanga mu kiganiro hasi.
Ni kenshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda cyane cyane mu kiciro cya mbere havuzwe ibintu by’amarozi, ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu bakina cyangwa bakinnye uyu mupira bagiye babazwa ku bijyanye nayo ariko abenshi bakabyamaganira kure, uretse ko hatabura na bamwe babyemeza ko koko ibi bintu bihari.
Muri iki kiganiro Rutahizamu Byiringiro Lague yabajijwe kubijyanye n’aya Marozi, asubiza ko atabihamya ko ahari ngo kuko we atayakoresha, ngo rero ntiyakwemeza ko ahari cyangwa adahari
Ati "Kereka nibandoga nange nibwo nzabihamya"
Yaje guhishura kandi ko burya Atinya Abakobwa cyane dore ko uramutse umuhamagaye uri kumwe n’Abakobwa barenze batatu atahakandagira.
Ati"Ntinya Abakobwa, Ngira Isoni nyine mba numva mbatinya,. ntago wampamagara uri kumwe n’Abakobwa barenze batatu ngo nze, Hoya"
REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA BYIRINGIRO LAGUE WA APR FC