Print

Hakan Şükür watsindiye Turkia ibitego byinshi kurusha abandi asigaye atwara Taxi kubera ubukene yatewe na perezida

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 5980

Hakan Şükür uyoboye abandi banya Turkia mu gutsindira ibitego byinshi igihugu cya Turkia [51],yavuze ko abayeho mu buzima bubabaje kandi yari umunyabigwi aho kuri ubu atwara Taxi akanacuruza ibitabo muri Amerika.

Uyu rutahizamu wakinnye mu makipe nka Galatasaray,Inter Milan,Blackburn n’ayandi,yatsinze ibitego 383 mu mateka ye nk’umukinnyi wa ruhago birimo 51 yatsindiye Turkey mu mikino 112.

Yahagaritse umupira muri 2008 yinjira muri politiki itaramuguye neza kuko yashinjwe gushaka guhirika ku butegetsi perezida Tayyip Recep Erdogan ntibimuhire,amushakisha uruhindu ngo amushyire mu kasho undi nawe afumyamo yerekeza US aho atuye nk’impunzi guhera muri 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 48 yavuze ko nyuma yo guhunga Turkia muri 2016,iki gihugu cyafunze konti ze zose z’amafranga abura n’urwara rwo kwishima ariyo mpamvu yageze muri Amerika afungura kantine,aba umutwazi wa Taxi kuri ubu akaba abifatanya no gucuruza ibitabo.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Budage,Welt am Sonntag,Sukur yavuze ko ubuzima bwamugoye nyuma yo guhunga azira gushinjwa gukora coup d’etat ntimuhire.

Sukur yagize ati “Nta kintu nasigaranye byose Erdogan yarabitwaye:ubwigenge,uburenganzira bwo kugira icyo mvuga,n’uruhushya rwo gukora.Nta muntu numwe wasobanura uruhare rwanjye muri iriya coup.Nta kintu kibi nakoze,sindi umugambanyi sindi n’icyihebe.

Naba umwanzi w’iriya Leta ariko sinakabaye umwanzi w’igihugu.Nkunda igihugu cyanjye.Nyuma yo gutandukana na Erdogan natangiye guhura n’ibitero.Iduka ry’umugore wanjye ryaratewe,abana banjye baratotejwe,data yarafunzwe n’imitungo yanjye irafatirwa.

Nimukiye muri Amerika,mfungura café muri California ariko abantu babi baracyaza aho ncururiza.Ubu ntwara taxi nkanacuruza ibitabo.”

Sukur aracyakundwa n’abafana ba Turkey kubera amateka yafashije iki gihugu gukora mu gikombe cy’isi cya 2002 cyabereye mu Buyapani na Koreya y’Epfo,aho barangije ku mwanya wa 3 ndetse agatsinda igitego cyihuse kurusha ibindi byose mu gikombe cy’isi yinjije ku isegonda rya 6 bahura na Koreya y’Epfo bakayitsinda 3-2.