Print

Rayon Sports yasinyishije Ally Niyonzima uvuye muri Oman [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 3828

Ally Niyonzima wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Mukura VS,AS Kigali na APR FC aheruka kuvamo yerekeza muri Al Bashael Fc yo muri Oman,yamaze gusinyira Rayon Sports amezi 6 n’ukuvuga iki gice cya kabiri cya shampiyona.

Uyu mukinnyi wo hagati azatangira imyitozo ejo kuwa Kane mu rwego rwo kwitegura gufatanya na bagenzi be barimo Mugheni,Amran,Mirafa,n’abandi batandukanye.

Ally Niyonzima yifuzwaga na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ariko kubera iyi kipe yo muri Oman yamushatse ntabwo yemeye kongera amasezerano.

Hari amakuru yavugaga ko Ally Niyonzima yifuzaga Miliyoni 18 z’amanyarwanda n’umushahara wa Miliyoni buri kwezi kugira ngo yongere amasezerano mashya muri APR FC gusa uyu musore yabihakanye yivuye inyuma mu minsi ishize.

Ally Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.