Print

Akayabo k’amamiliyoni APR FC izinjiza mu mikoranire yayo na AZAM Ltd kamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 5122

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko ku nshuro yayo ya mbere,APR FC yabonye umufatanyabikorwa wayo wa mbere ariwe AZAM LTD ikora ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibyo kurya no kunywa.

AZAM Group izajya yamamaza ibikorwa byayo ku mwambaro wa APR FC mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, ikazajya inamamaza ku kibuga aho APR FC yakiniye, inahacuruze ibikorwa byayo bitandukanye.

AZAM yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone na Kiyovu Sports.

AZAM Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarini, amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.



Foto:Jean Luc Imfurayacu


Comments

Kamayirese 15 January 2020

Mwakoze cyane. n’ibindi bizaza