Print

Miss watowe nk’ufite ikibuno cyiza ku isi yishushanyijeho isura ya Messi hafi y’imyanya ye y’ibanga kubera urukundo amukunda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 11669

Uyu munya Brazil w’imyaka 29 akunda Messi bihebuje, hari nubwo yajyaga amwoherereza amafoto ye yambaye ubusa byatumye iki cyamamare cya FC Barcelona kimufunga kuri Instagram kibisabwe n’umugore.

Uyu mukobwa wari usanzwe yariyanditseho izina rya Messi n’ikirango cya Barca hejuru y’ikibuno cye,yahisemo kwishyiraho ifoto ye hejuru gato y’igitsina cye mu rwego rwo kurushaho kwerekana ko amwemera bidasanzwe.

Uyu mukobwa yavuze koi bi yabikoze mu rwego rwo kubahiriza isezeraho yatanze mu minsi ishize kuri imwe mu ma TV y’iwabo.

Yagize ati “Nyuma y’aho nishyizeho tattoo ya FC Barcelona ku kibuno cyanjye,nahise ntekereza kuzishyiraho indi yo guha icyubahiro umukinnyi wa mbere ku isi.Ibi nabivuze bwa mbere kuri TV imwe ndi mu rugendo muri Mexico ubwo natsindiraga ikamba ry’umukobwa ufite ikibuno cyiza ku isi [Miss Bum Bum].Ryari isezerano none narisohoje.

Uyu mukobwa yamaze igihe kinini yinginga Messi ngo yongere amubabarire areke kumuboroka kuri Instagram birangira abyemeye undi akoresha ikirori cyo kubyishimira.







Comments

matabaro 16 January 2020

Ikiza cya MESSI nuko atajya mu bagore nka Ronaldo n’abandi ba Stars bo ku isi.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Kuba imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.