Print

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yo muri Ghana yamushakaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 2148

Kwizera Pierrot yari amaze icyumweru akora igeragezwa mu mujyi wa Kumasi gusa uyu murundi w’imyaka 28 ntabwo yashoboye kwemeza umutoza nubwo mu myitozo yari yaragiye yigaragaza mu gutera imipira y’imiterekano neza.

Pierrot wari umaze igihe mu mvune nyuma yo kugurwa na AS Kigali mu mwaka ushize,yashatswe n’umutoza wa Asante Kotoko bakoranye muri Oman gusa ntiyabashije gutsinda igeragezwa yari yahawe.

Ikinyamakuru Sportsnetgh cyo muri Ghana nacyo gihamya ko uyu mukinnyi yananiwe kwiyereka Staff technique ya Asante Kotoko, ngo bahita bamusaba kwisubirira mu ikipe ye.

Ikipe ya AS Kigali yari kugabana na Kwizera Pierrot 50-50 ku mafaranga yari kugurwa n’iyi kipe yo muri Ghana gusa ntibyakunze ariyo mpamvu agomba kuza gukomeza akazi muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.