Print

Umugabo wari umaze ibyumweru 3 abana n’ingona yabonetse ari muzima bitungura benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 12497

Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia.

Iyi polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse ari muzima,afite amagara mazima ndetse ko nta n’iryinyo na rimwe ry’ibi bikoko ryamukozeho.

Uyu mugabo yabaye igitangaza kuri benshi bari bazi ko yapfuye nkuko polisi yari yabibabwiye gusa yivuguruje ishimira buri wese mu bayifashije gushakisha uyu mugabo


Comments

20 January 2020

nukuri imana yaramutabaye


masengesho 16 January 2020

Iki ni igitangaza kabisa.Kubana n’ingona ibyumweru 3 ntikurye,nyamara isanga abantu imusozi ikabarya?Ingona,intare,inzoka,etc...zica abantu benshi buri mwaka.Gusa njya numva bavuga ko mu isi izaba paradizo inyamaswa ntabwo zizongera kurya abantu.