Print

Gasabo: Umusore wakekwagaho kwica indaya bararanye yatorotse RIB

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 6201

Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA.com dukesha iyi nkuru yagize ati “Icyo numvishe nuko uwo musore yatahanye umugore yamara kumusambanya akamwica.

Undi yagize ati “N’umugore wari warabuze uko agira akora uburaya.Saa cyenda z’igicuku yagiye gutega,ahura n’umusore amwinjiza mu nzu bakora ibyo bakora arangije aramwica,aramufungirana mu nzu arigendera.”

Uyu musore yari amaze ibyumweru 3 muri aka gace ngo baturage ntibari bamuzi gusa umwe mu baturage yavuze ko babonye umurambo we nyuma y’aho umwe mu ndaya bakoranaga aranze ko mugenzi we wari waburiwe irengero yinjiye muri kimwe mu bipangu byo muri ako gace kuwa Mbere mu rukerera ariko atakimubona.

Haje gukorwa iperereza bafunguye imwe mu nzu ziri muri iki gipangu basangamo umurambo w’uyu mugore.

Umusore bicyekwa ko yaba ari we wishe uyu mugore usize abana babiri barimo n’ufite amezi ane, yatorotse, urwego rw’ubugenzacyaha RIB, nk’uko umuvugizi warwo Umuhoza Marie Michelle yabitangaje, ngo rwatangiye iperereza.


Comments

kayitesi 16 January 2020

none se kuki titre ivuga ko yatawe muri yombi muziko agishakishwa


Steven Dusabe 16 January 2020

Umutwe w’inkuru muti Umusore yatawe muri yombi munkuru muti yatorotse ubugenzacyaha.


nsekonziza 16 January 2020

Ariko se mwa bantu mwe mwagiye mugira ubunyamwuga. Umutwe w’inkuru "Umusore yatawe muri Yombi...", hasi ngo "yatorotse, hatangiwe iperereza..". Vraiment, ese muba mugirango inkuru yanyu isomwe? Sibyo. Njyewe nyifunguye mfite icyizere ko byibuze uwo mugizi wa nabi yafashwe, murangije ngo yatorotse.


[email protected] 16 January 2020

Ubu se koko iyi nkuru ifite umutwe uvuga ko uwishe uriya mugore yatawe muri yombi,ikarangira ivuga ko agishakishwa,ubu rwose ntimuba muturindagije ?


masozera come 16 January 2020

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.