Print

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 4083

Roberto Firmino yateye ikirenge mu cy’abandi banya Brazil bashyize hanze amashusho bari kubatizwa barimo Willian na Philippe Coutinho.

Mu marira y’ibyishimo,Firmino n’inshuti ze,umuryango we ndetse n’abakinnyi bakinana bakoze ikirori cyo kwishimira ko uyu musore yahaye ubuzima bwe Imana.

Alisson Becker n’undi mugabo nibo babatije uyu rutahizamu.Bahagaze muri iyi pisine bamwibiza muri ayo mazi.

Nyuma yo kubatizwa,umugore we Lari yamusanze muri Pisine amuhobera ari kurira amarira y’ibyishimo yatewe n’uyu mwanzuro yafashe.

Rutahizamu Firmino uri mu bahetse ikipe ya Liverpool iyoboye Premier League ndetse ifite amahirwe menshi yo kwegukana Premier League itaratwara na rimwe mu mateka yayo,yacurangiwe n’umuhanzi wa Gospel ukomeye muri Brazil, Isaias Saad.

Abitabiriye uyu muhango bari bambaye udupira turiho umusaraba,ikimenyetso cya bihwanye n’umutima.





Comments

mukeshimana 16 January 2020

Twizere ko atari umuhango gusa.Kubera ko nubwo isi yuzuyemo milliards z’abantu babatijwe,ntibiyibuza kuba mbi.Kubera ko bakora ibintu byinshi imana itubuza:Kwicana,kurwana,kwiba,kurya ruswa,gusambana,etc...Muri make,abantu bumvira imana ni bake cyane.Isi izaba nziza aruko imana ikuye mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza ku munsi wa nyuma.Niwo muti wonyine.