Print

Hahishuwe ibanga ry’uko Col. Bagosora Yapanze Kwikiza Habyarimana ngo Azice Abatutsi Nta Nkomyi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2020 Yasuwe: 7554

Itangazo rigenewe Abanyamakuru rya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yashyize hanze, rigaragaza bimwe mu bikorwa simusiga byakozwe hagati y’itariki ya 13 na 19 Mutarama kuva mu 1991 kugeza mu 1994, bigaragaza uko Jenoside yagiye itegurwa, n’uruhare amashyaka akomeye mu gihugu n’abari abategetsi bakomeye bagiye babigiramo.

Urugero nk’itangazo ryasohowe n’ishyaka MDR ku wa 15 Mutarama mu 1993, rigaragaza ko Col. Theoneste Bagosora ari we wari uyoboye urugamba rwo kwica Abatutsi, ariko umugambi we akaba yaragombaga kuwugeraho abanje kwivugana Perezida Habyarimana wagendaga biguru ntege mu kuwushyira mu bikorwa.

Twibukiranye ko Bagosora yari umutoni wa Habyarimana, gusa umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi bitewe n’uko aba bombi batajyaga imbizi ku bijyanye n’amasezerano y’Arusha yemereraga Abatutsi bari barameneshejwe bahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu Rwanda.

Ku bwa Bagosora n’abambari be nka Col Nsengiyumva, Col. Sagatwa na Major Nkundiye wari ukuriye aba GP barindaga Perezida Habyarimana, intego kwari ugukomeza kwica Abatutsi urusorongo nk’uko byakorwaga, gusa baza gukomwa mu nkokora n’ingabo z’igihugu cyane cyane abari bakuriye za Jandarumori.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Bagosora yatangiye uburiganya bwo gushaka uko abakuru ba jandarumori muri Kigali bahindagurwa abandi bakicwa, ngo kugira ngo hashakwe abo bahuje umugambi w’Abanyakazu.”

’Akazu’ kari agatsiko k’abategetsi bakuru b’igihugu bari bafite inkomoko mu ma Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri na Byumba, umugambi wabo ukaba wari ugukomeza guheza Abatutsi ishyanga ndetse no gushaka uko abari mu gihugu na bo bahumbahumbwa.

Bijyanye n’uko Habyarimana yagendaga biguru ntege muri uyu mugambi ndetse yari yagambanye akemera gusinya amasezerano y’amahoro, Bagosora we ubwe yateguye uko yakwikiza ’Ikinani’ binyuze muri Coup d’Etat yashoboraga kumwohereza ishyanga n’umuryango we.

Ibi byose byari kugira ngo mu gihe Habyarimana yaba apfuye cyangwa ahunze, Bagosora na Nkundiye bari bahuje umugambi basigare bafite igihugu mu maboko yabo ndetse banasoze umugambi mubisha wo gushyiraho imperuka y’Abatutsi bari barateguye.

Aya mabanga CNLG iyashyize hanze mugihe hari amakuru avuga ko ubutabera bw’u Bufaransa bugiye gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994.

Iyi miryango yasabye ubutabera gutesha agaciro icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, cyafashwe mu mpera za 2018 nyuma y’imyaka 20 y’iperereza ariko hakabura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Icyo iyi miryango ishaka ni ugutangiza iperereza cyangwa hakaba habaho urubanza ku bayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda.

Iyi dosiye yakunze guhindanya umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuko abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006, bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera, aho bashinjwaga uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana.

Nk’uko Le Figaro yabyanditse, abakora iperereza b’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, bazafata icyemezo nyuma yo gusuzuma mu muhezo ubujurire bwatanzwe busaba gutesha agaciro icyemezo cyo kuwa 21 Ukuboza 2018, n’abacamanza bakora iperereza ku byaha by’iterabwoba Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux.

Abegereye iyi dosiye bavuga ko mu busabe bwanditse, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byasabye urukiko kwemeza ihagarikwa ry’iryo perereza.

Nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika iperereza burundu gifashwe, Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, yabwiye France 24 ko bagiye kujurira icyo cyemezo. Meilhac yavuze ko basanga guhagarika iyo dosiye burundu bifite ikindi bihatse.

Ati “(Agathe) Yizeye ko urubanza rushoboka. Abacamanza bafashe umwanzuro mu bwisanzure bwabo. Ubu biragaragara ko hejuru y’iyi dosiye hihishe ikintu gikomeye, unarebeye uko umubano mu bya dipolomasi wagiye uhinduka. Kuva naba umunyamategeko, sindabona aho ubuhamya bw’abantu barindwi buteshwa agaciro.”

Yakomeje agira ati “Nk’umunyamwuga, nzi ko iyo urubanza rugeze kuri uru rwego, hari ibyo abatangabuhamya bashobora kunyuranya ariko ntabwo bose basubizwa inyuma. Niyo mpamvu tuzitabaza urukiko rw’ubujurire.”

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

falcon 50

Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira.

Raporo Mutsinzi yatangajwe mu 2010 yemeje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu nkambi ya Kanombe, birashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.


Comments

Nkumda u Rwanda 24 January 2020

Ariko mwagiye muba professional. Propagande zimaze iki? Plz ha abanyarwanda amakuru meza y’ingirakamaro. Kandi arahari naho propaganda wapi rwose


piy 16 January 2020

ibi byo gukura abajandarume muribKigali muri jenoside ndetse no kwamburwa ububasha byanuranweho n’umujerari umwe ariko urukiko ntirwabyemera.


Bamenya 16 January 2020

Ubwo bivuzeko Perezida Habyarimana mumaze imyaka mumuharabikira ubusa.


[email protected] 16 January 2020

Iyi nkuru biragaragara ko ari yo ariko inyito ivugitse nk’igira kinani umwere kuri genocide yakorewe abatutsi kandi hari byinshi byagaragajwe n’amateka ko nawe ari mubayiteguye, uvuze rero ngo uriya mwene wabo yashakaga kumuhitana ngo abone uko ayitangiza ninkaho waba uvuze ko kinani we yamubuzaga. Muhindure inyito Please