Print

Igikorwa cy’ubumuntu Kanye West yakoreye umuntu usabiriza cyashimangiye ko yayobotse Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2020 Yasuwe: 3369

Uyu muhanzi usanzwe uzwiho n’ibikorwa by’imideli ndetse n’ubushabitsi butandukanye yigaruriye imitima ya benshi nyuma y’uko akomeje kugaragaza ko inzira yayobotse y’Ubukiristo akomeje kuyishimangira mu bikorwa bye bya buri munsi.

Uyu muraperi ejo kuwa Gatatu yahagaritse imodoko ye ifite agaciro ka miliyoni Frw 200( ni ukuvuga ibihumbi $200) ategeka umurinzi we guha umusaza udafite aho akinga umusaya amafaranga.

Ibi yabikoze kandi nyuma y’igihe gito amaze yeruye ku mugaragaro ko yabaye umurokore agaca ukubiri n’ibikorwa byose byatuma akomeza kugendera mu nzira za sekibi wari usa naho yamwigaruriye.

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamagawe n’Imana ariko ko Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.

TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.

Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.

Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”

Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.

West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.

Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhaguruke muze munsange.”

Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.

Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.

Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye Perezida Donald Trump.

Kanye West ashimangira ko ubuzima bwe bwa buri munsi yabushyize mu biganza by’Imana, nyuma yo kumenya ko yari akenewe nayo n’ubwo bitahise bimworohera ko ahita ayiyoboka,


Comments

nzaramba 16 January 2020

Nizere ko ibyo avuga aribyo.Kubera ko benshi aba Stars benshi bitwa abarokore ariko bagakora ibintu Imana itubuza.Urugero ni abakora ubusambanyi cyangwa babana n’abo batateye igikumwe.Uyu nawe ndakeka ko atateye igikumwe n’umugore we Kardeshian.Umurokore nyakuri ni umuntu ukora ibyo Kristu yasize adusabye,akirinda gukora ibyo yatubujije.