Print

Hahishuwe igihe umugambi wo kwica Gen. Qassem Soleimani wari indwanyi ikomeye ya Iran watangiriye n’icyawuteye

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2020 Yasuwe: 5413

Ikinyamamakuru NBCNews gitangaza ko Perezida Donald Trump yemeje ko uyu mugabo agomba kwicwa mu kwezi kwa Gatanu ariko avuga ko azicwa gusa igihe Irani yaba ikomeje gushotora Amerika ariko ubu bushobotoranyi bukaba bwageze ku rwego rwo guhitana ubuzima bw’abanyamerika.

Icyo gihe amabwiriza ya Perezida yavugaga ko ari we wenyine ugomba kwemeza bwa nyuma ko uyu mugabo Soleimani yicwa.

Mu byumweru 2 bishize rero abasirikare bakuru ba Amerika bagaruye urupfu rwa Soleimani nka kimwe mu bisubizo bishobora gukoma mu nkokora Irani yari imaze kugaba ibitero ahantu hatandukanye muri Iraq bigahitana Umunyamerika umwe ndetse abandi bane bagakomereka.

Imodoka Gen. Soleimani yarimo ndetse n’izari zimuherekeje zahinduwe umuyonga

Bimwe mu bindi bisobanuro bitangwa n’ubutegetsi bwa Trump ni uko Soleimani wari usanzwe uyobora indwanyi kabuhariwe za Islamic Revolution yarimo gutegura ibitero simusiga ku banyamerika bityo bakaba baragombaga kumuhagarika hakiri kare.

Uyu mugambi wo kwivugana Gen. Soleimani watangiye ubwo Irani yarasanga indege itagira umupilote ya Amerika mu kwezi kwa Gatanu, icyo gihe John Bolton wari umujyanama wa Perezida Trump yamubwiye ko agomba kwemeza iraswa rya Soleimani ndetse n’umunyamabanga wa Leta Mike Pompeo yari ashyigikiye iki cyemezo. Gusa Donald Trump icyo gihe yanze icyo gitekerezo avuga ko azagishyira mu bikorwa Irani nirenga umurongo utukura yari yarayishyiriyeho ariwo wo kwica abanyamerika.

Trump yagize ati: "Ibi tuzabikora gusa nibaramuka bakoze ku buzima bw’Abanyamerika."

Ibi kandi Perezida Donald Trump yongeye kubisubiramo ijobundi ubwo Irani yarasaga za misile ku birindiro 2 bya Amerika muri Iraq aho benshi bari biteguye ko Amerika iri busubize ibi bitero nyamara Trump akavuga ko ibintu bimeze neza kuko nta munyamerika wabiguyemo cyangwa ngo abikomerekeremo.

Twabibutsa ko urupfu rw’uyu mugabo rwatumye abasivire 176 bose bapfa mu minsi mike yakurikiyeho ago babarasiwe mu ndege ya Ukraine nyuma y’uko Irani iketse ko ari indege ya Amerika ije kubasubiza ku bisasu bari bamaze gutera muri Iraq.


Comments

rukebesha 17 January 2020

Uyu mugabo yababaje Iran cyane,kubera ko yari umusirikare ukomeye cyane.Gusa kwica umuntu kandi nawe uzi ko ejo uzapfa,ni ukutagira ubwenge.Uretse ko nawe yishe abantu benshi cyane.
Nyamara amaze gupfa,abanya Iran bavuze ko ahowe imana kandi yagiye mu ijuru.Umwicanyi cyangwa undi munyabyaha wese wanga kwihana,ntabwo ashobora kujya mu ijuru.Ahubwo nkuko bible ivuga,igihano nuko aba atazazuka ku munsi wa nyuma.