Print

Impamvu MINISANTE yabanje gukingira Ebola abantu ibihumbi 3 gusa muri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda yamenyekanye [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2020 Yasuwe: 1755

Mu kiganiro Gasherebuka Jean Bosco ukora mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima,ushinzwe guteza imbere ubuzima, yahaye abanyamakuru,yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutanga uru rukingo rwa Ebola ihereye ku baturiye hafi y’ahagaragaye iki cyorezo, bashobora kucyandura byoroshye,ku mipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyagaragayemo iyi Ebola mu mujyi wa Goma.

Gasherebuka yavuze ko hamaze gusuzumwa inkingo 2 muri RDC ariko urwa mbere rwahise rushira,uruganda rwarukoraga rurahagarika ariyo mpamvu abanyarwanda bake bagera ku bihumbi 3000 gusa aribo babanje kurubona.Hari urundi ruganda rukora inkingo rwahaye u Rwanda inkingo zigera ku bihumbi 200 ziri gutangwa ku mipaka

Yagize ati “Urukingo rwa mbere hari uruganda rwarukoze.Inkingo iyo zimaze gukorwa hari inzira nyinshi zicamo kugira ngo zemererwe kugurishwa.Igihe barukoreshaga muri Kongo kimwe n’uru ruri hano zombi zapimirwaga muri RDC.Hari urundi rwapimirwaga muri Guinea kugira ngo barebe ubwiza bwazo niba hari izidafite ubuziranenge bazikosore.

Ubu ngubu nibwo urukingo nyarwo rugeze igihe cyo gukorwa.Rwakoreshejwe mu isuzuma ariko ubu rumaze kwemerwa noneho.Ruriya ruganda [rukora inkingo] wemereyw gukora inkingo nirwo rwemeye kuduha inkingo ibihumbi 200.Ntiruremerwa neza ariko rugeze ku rwego rwiza.”

Gasherebuka yavuze ko uru rukingo rutarinda umuntu kurwara Ebola ahubwo rumufasha kutazahazwa n’iyi ndwara ndetse bikamworohereza kuvurwa.

Yagize ati “Urukingo rwa mbere rukurinda kwandura ndetse niyo wanduye ntabwo umererwa nabi cyane nk’utararuhawe.Gukingirwa bikurinda kudafatwa nk’umuntu utarakingiwe.Ushobora kuba ukingiwe ugafatwa ariko kukuvura biroroha.Ntabwo umuntu azahara.Ruriya rukingo rwa mbere ruracyakoreshwa muri Kongo ariko baruha abantu barwaye.Iyo babonye umuntu urwaye Ebola,abo babana bose bararubaha kugira ngo rubakingire.”

Gasherebuka yongeye gusaba abantu gukomeza gukaraba intoki,kwirinda gukora ku matembabuzi ayo ariyo yose y’umuntu urwaye Ebola no kwihutira kwivuza igihe wibonyeho ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro mwinshi utagabanuka,kuribwa mu nda no kuruka,gusesa ibiheri ku mubiri,kurwara umutwe,kubabara mu muhogo,gucika intege,kuribwa mu ngingo,guhitwa cyane kandi kenshi,gutukura no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge mu mubiri.

Ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri MINISANTE,Kayumba Malick, yabwiye abanyamakuru ko Leta y’u Rwanda imaze gukora byinshi mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo birimo guhugura abajyanama b’ubuzima,polisi,abanyamakuru n’abaturage.

Yavuze ko habaye kwamagana iki cyorezo hakoreshejwe ibinyamakuru,ibyapa,gushyiraho uburyo bwo gukaraba no gusuzuma iyi ndwara ku mipaka,ahantu hahurira abantu bavuye mu mahanga nko ku bibuga by’indege,ku mipaka,n’ahandi.Hubatswe kandi ibigo bishobora kuvurirwamo Ebola iramutse igaragaye harimo mu turere twa Rubavu,Gasabo na Rusizi.

Hashyizweho umurongo utishyurwa wa 114 ufasha abantu kubaza no guhabwa amakuru kuri iki cyorezo ndetse no kuba watabarizwaho ugaragaweho ibimenyetso bya Ebola, n’ibindi.

Ebola yatangiye kuvugwa muri Kanama 2018 ariko kugeza ubu imaze guhitana abarenga 2,238 mu bihumbi 3,280 byemejwe ko byayanduye.


Abanyamakuru bari guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola


Comments

sa. URL muhire 17 January 2020

Ikibabaje nuko mwitangwaryakazi kubakozi babaganga baribatoranyijwe kuzakora. Uriyigahunda hakoze ikimenyane Burundi.... Aho mubabaye retained kuzakora hahamagawe bamwe nyamara ntanikindi gihereweho cyavugwa ko abobafashwe barushije abandi. Ibaze imikorere nkiyi Nomuri ministere aho abatagira abakomeye twaritwiteze kurenganurirwa.iyo uhamagaye ushinzwabakozi akukinabi ngombe harikizamini wakoze uratsinda ntibagufata ? Uwobafashewe se haricyo yatsinze ? Kdi bigeze kwamuzehe wasanga za sooo,so zibayenyinshi. Mudusabire gashumba aturenganure