Print

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2020 Yasuwe: 3557

Xavi Hernandez utoza muri Qatar,yatangaje ko yanze gutoza FC Barcelona kubera ko nta bunararibonye buhagije aragira mu butoza ariko ngo afite inzozi zo kuzatoza iyi kipe yabereye kapiteni igihe kinini.

Ati “Nibyo koko nakiriye ubusabe bwa FC Barcelona bwo kuba nayitoza mbuhawe na Eric Abidal na Oscar Grau gusa narabyanze Kuko haracyari kare kuri njye gutoza Barcelona.Gutoza FC Barcelona umunsi umwe biracyari inzozi zanjye.”

Nyuma yo kwanga aka kazi,Barca yahise iha amahirwe Quique Setien kugira ngo asimbure Ernesto Valverde wari wirukanwe.

Xavi Hernández yakiniye FC Barcelona kuva mu mwaka wa 1998 kugeza 2015 aho mu mikino 505 yayitsindiye ibitego 58.Ubu atoza ikipe ya Al Sadd muri Qatar.