Print

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo gikomeye kugira ngo yige

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2020 Yasuwe: 10792

Uyu musore yakoze aya mateka nyamara yaravukiye mu muryango ukennye aho iwabo biyemeje kugurisha inzu babagamo kugira ngo babone amafaranga y’ishuri.

Nyina w’uyu musore Frances yiyemeje kugurisha inzu ye ajya gukodesha kugira ngo uyu mwana abone imyitozo ihagije yo gutwara indege.

Uyu musore wize cyane ibijyanye no gutwara indege z’ubucuruzi,yashyikirijwe impamyabumenyi yo kwinjira muri uyu mwuga nyuma y’amezi 18 amaze yitoza ndetse yamaze amasaha 150 mu kirere yitoza cyane kugira ngo abe inararibonye.

Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko uyu musore yatangiye kugira inzozi zo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 8 yonyine.

Nyuma y’aho nyina agurishije inzu babagamo,uyu mwana yahise yerekeza mu Bugereki mu ishuri ryigisha gutwara indege,yishyura akayabo k’amadolari ibihumbi 110.Van Beek yakuyeho agahigo kari gafitwe na Luke Elsworth we wabonye uruhushya rwo gutwara indege afite imyaka 19.

Uyu musore akimara gutsinda yagize ati “Gutwara indege zari inzozi zanjye.Nta kindi kintu nigeze numva nshaka gukora.”Uyu musore yagize amanota 90.6 arusha bagenzi be bose biganye.