Print

Wa Muherwe ushaka umukunzi wo kujyana ku kwezi yakiriye ubusabe bw’abakobwa bwinshi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2020 Yasuwe: 4113

Nkuko amakuru yatangajwe abivuga,uyu muherwe yavuze ko gahunda yo kwiyandikisha izarangira kuri uyu wa 17 Mutarama 2020 saa yine, gusa kugeza ubu abakobwa barenga ibihumbi 2000 bamaze kwiyandikisha.

Guhera kuwa 25 Mutarama nibwo amajonjora azatangira hanyuma uzatsinda azatangazwe muri Werurwe uyu mwaka ndetse ngo hazabaho gutanga amahirwe yo kumenyana byimbitse n’uyu muherwe ku bakobwa bake bazaba basigaye mu irushanwa.

Maezawa niwe musivili wa mbere wahawe amahirwe yo kwerekeza ku kwezi aho we n’icyogajuru starship bazagenda muri 2023.

Meazawa abarirwa umutungo wa miliyari 2 z’amadolari ya US.

Muri 2018,nibwo byatangajwe ko uyu muherwe ariwe musivili wa mbere ugomba kwerekeza ku kwezi agendeye mu cyogajuru kizahaguruka mu mwaka wa 2023.Ruzaba rubaye urugendo rwa mbere rw’umuntu ku kwezi nyuma ya 1972.


Comments

mazimpaka 17 January 2020

Abakire bimara agahinda.Usanga ahanini amafaranga yabo bayajyana mu bagore.Uyu wifuza umugore bajyana mu kwezi,yatanye n’umugore we wa mbere.Byose babikora mu rwego rwo kwishimisha.Abantu benshi bumva ko ubuzima ari ukurya,kunywa,kurongora,kwishimisha,ahasigaye ukipfira.Baribeshya cyane. Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.