Print

Papa Francis yahaye umugore umwanya ukomeye mu mateka ya Vatican

Yanditwe na: Martin Munezero 17 January 2020 Yasuwe: 1390

Dr. Di Giovanni wavukiye i Parelmo mu 1953 nk’uko Vatican News ibitangaza, yari amaze imyaka 27 akora mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga.

Uyu watowe yatangarije Vatican News na L’Osservatore Romano ko yatunguwe n’umwanya yahawe.

Ati: “Yego rwose natunguwe cyane! Twamaze igihe dutekereza uko twakongera imbaraga muri uru rwego. Ni igice cyo kwitonderwa. Gusa sinigeze niyumvisha ko Papa yampa izi nshingano.”

Uyu mugore avuga ko azakora cyane ngo atazatenguha Papa Francis wamugiriye icyizere. Ibi ngo biterwa n’uko atazaba akora wenyine.

Uyu mugore ahawe uyu mwanya wari usanzwe ufitwe na Mgr Mirosław Wachowski, bakaba bazakorana bombi.

Ni ubwa mbere umugore atorewe gukora izi nshingano i Vatican.


Comments

kamegeri gaetan 17 January 2020

Wa mugani uyu papa ntabwo asanzwe.Nawe arashaka uburinganire.Ariko se azashobora gukuraho ibyemezo byafashwe na Conciles nyamara binyuranye na bibiliya?Nubwo nange ndi umugatulika,hari byinshi ntajya nemera.Ikiza kugeza ubu nemera kuli Gatolika,nuko batari bashyiraho abapadiri b’abagore nko mu yandi madini afite pastors b’abagore.Kereka ahari mu bayehova.Rwose iyo usomye muli bibiliya,usanga imana ibuza abagore kuyobora amadini n’insengero.Ariko kubera gushaka ifaranga,abantu basigaye bagoreka bible.Nabyo ni icyaha nk’ibindi.