Print

Tanasha ngo ntakorwaho cyangwa ngo bamukabakabe atari Diamond-Mboso

Yanditwe na: Martin Munezero 17 January 2020 Yasuwe: 7567

Tanasha ngo ni uwa Nasibu Abdoul Juma gusa, ibyo ni ibiheruka gutangazwa na Mbosso abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,ni nyuma yaho uyu muririmbyi akoraniye na Tanasha akaririmbo bise La Vie.

Intandaro yo kwandikwa kw’iryo jambo nuko abo baririmbyi kuri ako karirimbo bakoranye, ntaho bigeze baboneka barikumwe, cyangwa ngo bakoraneho. Yaba Tanasha yaba Mbosso bose bari bafite abantu bahawe muri iyo ndirimbo baririmbana.

Ibyo bikaba byahise bitera ibibazo abakunzi b’umuziki wabo, aho batiyumvishaga impamvu byabaye gutyo.Mbosso kuri Instagram ati : ” Itegeko rya mbere mu muryango, umukunzi wa Boss ntakorwaho kandi ntibamukabakaba. “Tanasha ntiyaretse kugira icyo avuga, kuko yahise yerekana utuntu tuzwi ka Emoji, two kwipfuka mu maso nk’ufite amasoni.

Mbosso akaba akomeje kuvugwaho gukora cyane, akaba nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania abitangaza, iyo ndirimbo ye ikaba ari iya kabiri mu kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube muri Tanzania.