Print

Callixte wiyise Sankara ntakiburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare

Yanditwe na: Martin Munezero 17 January 2020 Yasuwe: 2467

Nsabimana Callixte arashinjwa ibyaha birimo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe n’amategeko, iterabwoba, icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba,ubwicanyi, gufata bugwate n’ibindi.

Taliki ya 24 Ukuboza 2019, uru rubanza rwari rwasubitswe by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rwa Gisirikare rubisabye kubera byakekwaga ko urubanza Nsabimana Callixte wahoze ari umuvugizi w’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FLN aregwamo, rwaba ruhuye neza n’urundi urukiko rwa Gisirikare rukurikiranyeho Private Muhire Dieudonne watorotse igisirikare cy’u Rwanda akaza gufatirwa muri FLN.

Ibi byatumye urukiko rwa Gisirikare rusaba ko habanza gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba imanza zitahuzwa ngo ziburanishwe n’urukiko rwa Gisirikare.

Muri iki gitondo ubushinjacyaha bwatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe rishingiye ku isesengura ry’imanza zombi, bwasanze ihuriro rihari hagati ya Nsabimana Callixte na Private Muhire Dieudonne ari uko bari mu mutwe umwe wa MRCD na FLN gusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ari rwo rugomba kuburanisha Nsabimana Callixte na ho Private Muhire Dieudonne akaburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare.

Urukiko rwatangiye iburanisha rutinzeho gato nyuma yo kugaragarizwa umwe mu baregeye indishyi z’akababaro yatewe n’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN.

Uyu ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka baranamukomeretsa mu ijoro rya tariki ya 19 rishyira 20 z’ukwezi kwa Gatandatu 2018 yagaragaye muri uru rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwatangiriye ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ugamije guhungabanya umutekano utemewe n’amategeko. Aha bwatangiye bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2007 ubwo Nsabimana yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yakunze kugirana amakimbirane na bagenzi, imyitwarire yatumye anirukanwa burundu muri kaminuza.

Buvuga ko muri 2013 yahungiye hanze y’u Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo ahita yifatanya na RNC umutwe na wo urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Nsabimana nyuma yaje gushinga ishyaka rya RLM ryaje kwihuza n’andi mashyaka nka CND na PDR ihumure, iyi mitwe yose ngo yaje kwishyira hamwe ikora impuzamashyaka ryiswe MRDC uhagararirwa na Paul Rusesabagina maze Nsabimana Callixte afatanya na Irategeka baba abavisi Perezida ba MRCD ari na yo yaje gushinga umutwe wa Gisirikare witwa FLN Nsabimana ahita awubera umuvugizi yiha n’ipeti rya Majoro.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bitari bikwiye ko umusivile yiha ipeti mu ya Gisirikare atarabyize.

Kuri iki cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe n’amategeko, ubushinjacyaha bwanavuze ko yashakiraga abayoboke ishyaka ndetse n’abarwanyi ba FLN, ndetse no kuwushakira ubufasha bw’amafaranga ndetse n’ibikoresho bya Gisirikare.

Ku wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwaburanishiga Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, yabajijwe n’umucamanza niba yemera ibyaha aregwa uko ari 16, na we avuga ko abyemera. Ati” N’inyoni zo muri Nyungwe zanshinja.”

Ibyaha aregwa birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki. Ashinjwa kandi gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Nsabimana Callixte wiyita Sankara ashinjwa gufata bugwate, gukwirakwiza amakuru atari yo, cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Ashinjwa no guhakana Jenoside, kwiba witwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake, no gutanga , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo ari byo byaha Nsabimana Callixte bita Sankara akekwaho. Ngo hari ibyo yakoze ku giti cye, hakaba n’ibyo yakoze ku bufatanye n’abandi barimo Paul Rusesabagina, Ndagijimana Laurent, Habimana Hamada na Sinayobye Barnabé. Ibyo byaha ngo yabikoze hagati ya Werurwe 2013 na Werurwe 2019, akaba kandi yarabikoze ari ahantu hatandukanye, harimo hanze y’u Rwanda nko muri Afurika y’Epfo, naho ibindi byaha byakorewe ahantu hatandukanye mu Rwanda nko mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.


Comments

bosenibamwe 17 January 2020

Kuva na kera akiga muli University of Rwanda,Sankara wabonaga akunda politike.Ndetse si ubwa mbere afungwa.Umuntu yamugereranya na ex-minister Sendashonga,Nawe igihe yigaga muli University of Rwanda,yakoraga politike.Yarwanyaga president Habyarimana,kugeza ubwo yagiye muli FPR.Uretse ko nawe bitamuguye neza.Yaje kwicirwa muli Kenya.Singaye abavuga ko politike ari mbi.
Nubwo ikiza bamwe,abandi ituma bagira ibibazo,bagafungwa cyangwa bakicwa.Amahirwe nuko benshi twanze kuyijyamo,nubwo tutabitewe n’imyemerere y’amadini nkuko bamwe bajya bavuga ngo ntibakora politike ngo kubera ko Yesu yabibabujije.Ahubwo twabitewe nuko benshi bayizira.